Présentation

  • : Le blog de INGOBOKA
  • : TURUBAKA U RWANDA RW'EJO TURWANYA TWIVUYE INYUMA ABARUSENYA ABACANSHURO NA BAGASHAKABUHAKE BARAMENYE, NIBASHAKA BARYE BARI MENGE KUKO KUVU UBU KUGEZA UBUTAGERA IHEREZO TUGIYE KUBANYA INKUNDURA
  • Partager ce blog
  • Retour à la page d'accueil

Recherche

Recommander

Dimanche 13 février 2011 7 13 /02 /Fév /2011 13:03

Guhera mu 1994, kuva FPR yafata ubutegetsi, twakomeje gushakisha icyihishe inyuma y’impindagurika z’urudaca twabonaga, ntitubishyikire ! Muri iyi minsi dutangiye gusobanukirwa : ikintu kimwe gusa ni cyo gifite agaciro imbere ya guverinoma ya FPR : IFARANGA. 
 
paul_kagame_ap.jpgIyo witegereje abayobozi ba FPR, ukareba uko bayobora Abanyarwanda, ushobora kumva neza ikiri mu mutwe wabo . Mu by’ukuri ntabwo bakunda abaturage bashinzwe, ahubwo barabatinya bakanabanga urunuka .Iyo abitwa abayobozi bareba iriya mbaga ya miliyoni 10 z’Abanyarwanda bigajemo Abahutu, nta kandi gaciro bababonamo uretse kuba « inka zikamwa »(les vaches à lait) ! .
Ni yo mpamvu Leta ntayindi nshingano ikigira uretse gucuruza Abanyarwanda. Services za Leta ntizikibaho, zose zahinduwe imishinga ibyara inyungu. Minisiteri zose za Leta zishinzwe kwinjiza amafaranga kandi menshi, avuye mu Banyarwanda bagenda barushaho gutindahara. Ni byo tugiye kubereka muri iyi nyandiko ngufi cyane
 
I.Umugi wa Kigali
 
Umugi wa Kigali nta shema wari ukwiye gutera Abanyarwanda bashyira mu gaciro! Impamvu ni uko umugi wa Kigali, wirukanwamo ku mugaragaro abadafite amafaranga yo kubaka amagorofa ari ikimenyetso simusiga cy’ivangura rishingiye ku mutungo ryahawe intebe mu Rwanda ku ngoma ya FPR ! Ibyiza byose by’igihugu byakusanyirijwe mu maboko y’agatsiko k’abantu bake, bituriye i Kigali. Abakene ntibashakwa muri Kigali, abatinze kuhava bahorana umutekano muke, yewe Polisi y’igihugu ijya ibafata ikabafunga nk’iyo habaye inama mpuzamahanga , bakazafungurwa ari uko abashyitsi batashye !!!Abakene ni abo guhishwa, mu Rwanda rwa Paul Kagame. Nyamara abakene ni 90% by’abatuye Urwanda !!! Abakene baciriwe mu cyaro ? Leta ikahabasanga gusa igiye kubaca amafaranga, kubasenyera amazu no gushahura abagabo ngo badakomeza kubyara kandi ari abakene cyangwa abahutu ! Kuri FPR umukene n’umuhutu ni byo kimwe. Mu mibare twabishushanya dutya : Umukene=umuhutu=umwanzi w’igihugu = ntakwiye kubyara no kororoka ! Kuri FPR kandi Urwanda ni Kigali gusa, icyaro ni indiri y’Interahamwe. Abatuye mu cyaro bagomba gukeneshwa no kwicishwa inzara ! Nta mushinga ufite akamaro bagomba guhabwa. Ushaka kumva aho intambara izaturuka yumvire aho.
 
II. Muri za minisiteri :
  
FPR imaze gufata ubutegetsi mu Rwanda , twabanje gutungurwa no kubona ibintu byose bihora bihindagurika, buri kwezi buri mwaka. Twabanje gutekereza ko ari impinduramiyoborere( « réformes ») zizagirira Abanyarwanda akamaro. Nyamara wareba akajagari bikorwamo, ntubure kwibaza niba igihugu kikigira umuyobozi. Muri make iyo umuminisitiri wa FPR arose ikintu bucya yatangiye kugishyira mu bikorwa ! N’iyo cyaba kizasiga ingogo ! Ng’uko uko FPR yamenyereje Abanyarwanda guhora mu bishyashya nk’ababaji ! Ubu tumaze kumenya ko iryo hindagurwa rya buri munsi riba rifite intego : IFARANGA risa!
 
1. Mu rwego rw’uburezi ninde muminisitiri wayoboye minisiteri y’uburezi ngo abure kuzana utwe “dushya” tugamije kongera icuraburindi ? Porogaramu zihora zihindagurika , uburyo bwo kubara amanota y’ibizami bya Leta buteye amakenga menshi( dipolome ibariwe ku manota 11, bwacya bigahinduka…. !!!), amashami(sections) agenwa mu cyuka gusa, n’ibindi byinshi bibi bitesha uburezi agaciro. Rurangiza ikaba yarabaye icyemezo cyo guhindura gahunda y’umwaka w’amashuri , aho gutangira mu kwezi kwa Nzeri ngo uzajya utangira mu kwezi kwa Mutarama. None babonye bimaze guteza akavuyo kifuzwaga ngo bagarutse kuri gahunda yo gutangira umwaka w’amashuri mu kwa cyenda (2011)! None se tuvuge ko ako kajagari kose kerekana ubwenge bwinshi bw’abayobozi bacu bo muri iki gihe ? Nta kindi byerekana kitari uko FPR idashishikajwe n’uko abana bacu barerwa neza ngo bamenye ubwenge ! Ikiri imbere ni ukuboza mu bwonko bagasigara ari ibihunda ! Ugira ngo ndabeshya azarebe amashuri y’akataraboneka yigamo abana b’ibyo bikomerezwa : ni Green Hills, La Colombière…iyo badafashe indege ngo bajye kwiga amashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru mu bihugu by’Abazungu ! Rubanda rwa giseseka twari dukwiye guhumuka, tukamenya kwirwanaho naho ubundi katubayeho!
 
Agahomamunwa kashyizwe ahagaragara na Minisitiri Muligande ! Kubera ko gufasha Abahutu bakiga nta nyungu na busa bifitiye Leta ya FPR, nibwo twabonye Minisitiri Muligande avugira ku mugaragaro ko Leta « idakeneye abana bacu. Ngo "nibagende babe indaya n’ibyomanzi » ! Ubwo ga FPR iba ihagaritse inguzanyo yahabwaga abanyeshuri bo muri Kaminuza.None batangiye kwiyahura no kwicwa n’inzara ku mugaragaro ! Leta ya FPR ikicecekera, ikikomereza ibikorwa byayo nk’aho ntacyabaye. Ni Leta itagira imbabazi ! N’iyo abo banyeshuri bose b’abakene bakwishyira mu kagozi, ntacyo biyibwiye! Impamvu y’iyo myifatire y’abategetsi bacu iragaragara : Leta koko ntikeneye abana b’abakene kuko badatanga amafaranga ahagije yinjira mu mifuka ya ba nyir’igihugu biyemeje kugicunga nk’abacunga akarima kabo bwite. Ni akumiro !
 
2. Mu butegetsi bw’igihugu :
 
Guhindura amazina ya Perefegitura, Komini, Segiteri na Selire byo ntitwirirwa tubigarukaho kuko ari uburyo bwo kugira ngo FPR yifatiye ubutegetsi yerekane ko ifite ububasha. Ariko harimo n’impamvu z’amafaranga. Byafashije Leta ya FPR  gukora imishinga mishya yoherezwa mu bihugu by’abazungu kugira ngo agafaranga k’imfashanyo kinjire ! Uretse n’ibyo kandi, Minisitiri Musoni ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze yahimbye n’indi mishinga yo kwambura abaturage « mu buryo bwiyubashye ».Dore ingero ebyiri zifatika :
 
UMURENGE SAKO: Harya uyu mushinga wa Minaloc umaze iki kindi uretse kwambura abakene (kugera ku mutindi nyakujya !), amafranga y’urwanda 3500, agendeye akamama kandi hakoreshejwe ingufu za Leta ! Uko byangenze ibara umupfu ! Ubwo FPR yaricaye yumva ko inyaze umuturage wese ugejeje ku myaka 18, amafaranga 3500 yahita yinjiza akayabo k’amamiliyoni itarushye!!! Tuvuge ko abayatanze bangana na miliyoni 3 (ni ukuvuga 3/10 by’abaturage) : ubwo Leta yinjije angahe ? Si miliyari icumi na miliyoni magana atanu z’amafaranga y’amanyarwanda? (10.500.000.000fr) ? None se ayo mafaranga ajya he ? Ni iki akoreshwa gifitiye umuturage akamaro ? Ng’uko uko FPR ibara ! Ng’uko uko ikora ! Ntiyirirwa yibaza ngo umutindi nyakujya azayakura he ?! Nta mbabazi ! Hanyuma ikajyaho ikarindagiza abatarayitahura ngo ayo mafaranga azajya agurizwa abaturage ! Uwahawe inguzanyo n’Umurenge Sako azajye ahagaragara abivuge !!!
 
Ibyerekeye gusenya nyakatsi nabyo ni Minisitiri Musoni ubishinzwe.
 
Bigamije gutoteza abakene ariko birimo na gahunda zo kwishakira agafaranga. Kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi itacyinjiza menshi, byari ngombwa ko FPR ishaka izindi mpamvu zo kwinjiza amafaranga. Buriya nibamara gusiga abaturage iheruheru, bazabiheraho bahuruze amahanga, ngo natabare atange amabati kuko hari Abanyarwanda b’abakene « bisenyeye ubwabo » amazu ya nyakatsi none bakaba bari ku gasozi ! Izo mfashanyo niziboneka, abari ku gasozi bazaba batarahwera ntibazamenya n’aho zarengeye! Iri “curuza ritindi” Abanyarwanda bazaryigobotora bate koko ?
 
III. Muri services za Leta
 
1. Guhera mu 1994, Permis yo gutwara imodoka imaze guhindurwa kangahe? Plaque d’immatriculation y’imodoka zihora zihindurwa kubera iki ? Muribuka amafaranga umuturage asabwa kuriha kugira ngo ahabwe Permis yatsindiye ? Muribuka akayabo k’amafaranga kakwa abaturage igihe cyose plaque z’imodoka zahinduwe? Nabyo ni ugucuruza Abanyarwanda.
 
2.Urupapuro rw’abajya mu mahanga (Passeport) ruhinduwe kangahe ? Ni nde watubwira akayabo k’amafaranga Umwenegihugu atanga kugira ngo aruhabwe? Nzi Abahutu benshi batanze n’ayo mafaranga, bakimwa Pasiporo kandi ntibasubizwe amafaranga yabo! Aka karengane kazashira ryari, bagenzi !
 
 
Umwanzuro
 
Ibiri kuba mu Rwanda muri iki gihe ruyobowe na FPR byenda gusa n’ibyabaye i Roma ku ngoma y’umwami w’abami witwaga Nero. Uwo muyobozi yarwaye mu mutwe, abaturage ntibabimenya nuko barakomeza bamukurikira buhumyi baza kuzanzamuka ari uko Nero ashyize inkongi y’umuriro ku gice kinini cy’umugi wa Roma. Ngo yashakaga kubaka undi mugi mwiza cyane ! (Nka Kigali itarangwamo umukene FPR iriho yubaka !!!).Yamaze gutwika Roma, abonye ko biri bumugaruke, abyegeka ku bakirisitu, maze si ukubatoteza no kubicisha, yiva inyuma!
 
Abanyarwanda bari bakwiye gukanguka kuko amazi ariho arenga inkombe, bakabona ko ibyo Leta ibakorera muri iyi minsi bitakiri ibyo kwihanganirwa. Ubu se Leta ya FPR nimara gukona abagabo ibihumbi magana arindwi(700 000 ,bihwanye n’umubare w’Abahutu b’abakene bubatse ingo muri iki gihe bari mu Rwanda!), hazaba hasigaye iki !!!??? Mumenye neza ko ubwo FPR yatinyutse kubitangaza ku mugaragaro buriya imaze igihe kitari gito ibikora. Iryavuzwe riratashye : nyamwinshi izaba nyamuke mu myaka mike iri imbere aha! Murarye muri menge!
 
Igikwiye gukorwa ni iki ?
 
Rubanda rwa Kanyarwanda, nimushire ubwoba, muhaguruke muvuge muti “FPR ntudukunda, ntudushaka, natwe turakwanze, turashaka kwihitiramo abandi batuyobora!” Nimuhere ku muyobozi w’akagari n’uw’umurenge: nabatumira mu nama yo kubashishikariza bene izo gahunda zo gukona abagabo, kubacuruza no kubambura utwanyu, nimumuvugirize induru icyarimwe kugeza yirutse akagenda , ntazongera kubagaruka imbere! N’iyo yaba umukuru w’abasilikari ubakoresheje inama, nimumukomera, imbunda azayita yiruke! Nimukora mutyo , n’igihugu cyose muzakibohoza mu gihe gito ! Ibyo nibyo byitwa revolisiyo nk’iyo abaturage ba Tuniziya baherutse gukora. Abaturage bo mu gihugu cya Misiri bari bararembejwe n’akarengane Leta ibagirira gasa cyane n’ak’iwacu i Rwanda, ubu nabo barahagutse, bamaze ibyumweru bitatu mu myigaragambyo yo kwirukana Perezida wabo na guverinoma ye y’ibisahiranda nk’iby’iwacu. Kandi rero Paul Kagame ntarusha Mubarake wa Misiri imbunda za rutura n’indege z’intambara! Nyamara ubu yaramanjiriwe, nadahunga abaturage bazashirwa bamufashe mpiri. Simbabeshya, mufite izindi ngufu mutazi, nimuzikoreshe rero! Nidukomeza kwituramira, tuzashira twishwe umwe umwe nk’udushwiriri, kandi uwiyishe ntaririrwa! Niduhaguruke rero twirwaneho.
 
Philippe Tuyisenge, UNR Butare.

Par INGOBOKA
Ecrire un commentaire - Voir les 7 commentaires
Retour à l'accueil

Commentaires

Donc le FPR un syndicat du crime à la manière de  la Cosa Nostra !  Cette image me vient en effet toujours à l'esprit quand je vois ces messieurs à l'œuvre. Business only, everywhere and always: des billets, de l'or, des callgirls (vous voyez de quoi je parle).

Franck Castello, Lucky Luciano ou vito Genoveso dirigeant le Rwanda, ne feraient pas autrement :- liquider le service publique et tout se mettre dans les poches - inventer de nouvelles taxes chaque matin pour gonfler le pactole - faire un petit un saut au Congo quand il n' y a plus grand chose à grappiller dans le coin- écluser les fonds de la coopération qui arrivent si gracieusement grâce à la bienveillance très intéréssée des amis Nanard,  Bill, Micsou et Tony,  ou au fond de commerce qu'est malheureusement devenu le génocide- Eliminer par tous les moyens la concurrence (Kalisa, Rujugiro, ...) 

Et si d'aventure quelqu'un tente de se mettre en travers (Ingabire, Mushayidi, Ntaganda, Théoneste ou autre) pour rappeler le sens du service public,  des nettoyeurs se chargent de l'expédier 5 pieds sous terre. Au Rwanda les hommes de mains et autres tueurs à gage s'appellent la Police, les juges; la manière n'en restent pas moins celle de la cosa nostra: Exécuter sans demander des explications. A la simple demande du Parrain.  

Aucune considérations pour les souffrances des gens,  ... qu'importe tant que l'argent tombe et que les poches se remplissent.Jusques à quand et pour quel lendemain ?

Issa.

 

Commentaire n°1 posté par issa le 23/02/2011 à 18h45

wishuka abanyarwanda wa ngegera we. mbega ntuzi na family planning uratayanjwa ngo urandika. ubwo nibwo bwenge wagiye kwiga?nkawe leta irata amafaranga igutaho. ubwo umaze kwijuta sweresi leta iguha none uravumvura. ngaho mara guhaga ibyo leta yubumwe ukurohamo ujye mumuhanda gusa urababaje ntawe uzakujya inyuma wa mbwa we

Commentaire n°2 posté par kaburangira jean le 23/02/2011 à 21h04

Uru rubuga ntabwo ari urw'ibitutsi. Ubutaha uzihangane...uze wameshe ururimi rwawe. Sibyo se?

Réponse de INGOBOKA le 24/02/2011 à 10h03

L'article de notre jeune ami étudiant  pointe une réalité malheureusement indéniable; n'en déplaise à son contradicteur qui n'a rien trouvé d'autre à lui opposer que des insultes.

Là où je suis moins d'accord avec lui, c'est le prisme ethnique dans lequel son analyse aborde les choses. Je reste en effet convaincu que Hutu/Tutsi n'a rien à voir avec ce qui se passe aujourd'hui au Rwanda, ni hier et avant hier par ailleurs. L'ethhnie ou la région  sont et ont toujours été des pretextes derrière lesquels se cachent des systèmes de pouvoir en mal de légitimité. Diviser les Rwandais de façon à rendre toute contestation improbable, rallier de façon inconditonnellle une partie de la population en lui faisant croire que le système représente et défend ses intérêts contre la menace que représente l'autre, telle est la carte (iturufu) que nos dirigeants ont toujours joué.

Et toujours nous le peuple, sommes tombés dans le panneau. Surtout ceux qui croient qu'ils sont partie prenante du pouvoir (ubutegetsi ni ubwacu -j'ai pas ajouté "mwa" car ils ne sont pas seuls-). la virulence de la réaction de notre ami  doit se comprendre ainsi. Il défend un système qu'il considère être le sien, être  là pour lui et dont il croit être en droit d'attendre des privilèges. Peu importe ce qu'il fait et comment. Il n'est pas le seul, ni le premier; hier et avant hier d'autres ont fait comme lui. 

Ce qui nous manque ? Une conscience collective (partagée par les hutu et les tutsi) que notre ennemi ce n'est pas l'autre,  mais les pouvoirs qui  érigent la division en sytème de gouvernement pour mieux contrôler et assujettir la population. Peu importe leurs prétentions à défendre l'intérêt du groupe auquel j'appartiens.   

Disons nous bien que les pouvoirs qui écrasent les autres en notre nom conduisent le pays à la ruine, une ruine dont personne ne peut sortir gagnant.

Si l'histoire ne vous a pas instruit, l'avenir s'en chargera.

Mugire amahoro y'Imana.

Commentaire n°3 posté par issa le 24/02/2011 à 19h20

Merci pour votre participation. ce blog est le vôtre. Si vous avez des textes à publier. N'hésitez pas. Il suffit de me le demander. L'anonymat est garantie pour tous ceux qui le demandent expessément.

Réponse de INGOBOKA le 25/02/2011 à 00h15

Sha ubwo nawe ngo utanze igitekerezo kandi udatekereza.Ntiwavuga ibyo uhuraguye dore ko havuga abantu uri muzima ufite ubwenge bwokureba.uzasome amaraporo mpuzamahanga urebe iterambere abanyarwanda bagezeho.Humuka urebe neza kandi ibyiza biri imbere.

Commentaire n°4 posté par sibomana le 10/03/2011 à 14h52

kubera iki mubeshya abanyarwanda?j want you to compare the current rwanda and the rwanda of 1990.muri abanzi bamahoro turabagaye twese abanyarwanda .imana izabibaza kwanganisha abantu kwanyu.leta yubumwe yacu courage.and that so called student who has written that article you are nosence.

Commentaire n°5 posté par Rwagasana james le 26/03/2011 à 00h32

sha muri fake kabisa, biratangaje kuba hari abanyarwanda bagitekereza nkamwe puuuuuuuuuu

Commentaire n°6 posté par imena le 28/05/2011 à 12h34

Ni uburangazira bwawe bwo kubona ibintu utyo...

Réponse de INGOBOKA le 28/05/2011 à 13h32

Niba uri umhanga uzatubwire noneho ibyakozwe mbere ya 1994 byageze kuri jenocide yakorewe abatusti, hanyuma utubwire ibyiza byarimo kuko ubanza kuri wowe nta bibi iyo leta yagiraga.

Ikindi ntukiyitirire NUR kuko imyumvire ufite igaragaza ko niba waranayibayemo hari kera. Ubonye ngo ubure n'ubumenyi ku mikorere ya za banki aho uvuga ko amafaranga y'umugabane-shingiro ya SAcco utazi aho yagiye? Ubonye ngo unanirwe no gusobanukirwa .............. 

Commentaire n°7 posté par Inkumi le 20/08/2011 à 11h14
Créer un blog gratuit sur over-blog.com - Contact - C.G.U. - Rémunération en droits d'auteur - Signaler un abus - Articles les plus commentés