Partager l'article ! Mu kwezi kwa 4 kw’uyu mwaka mu Rwanda hazatera inzara !: Aho iyi nkuru ikomoka : http://www.leprophete.fr   ...
Aho iyi nkuru ikomoka : http://www.leprophete.fr
Ibya ngombwa byose biruzuye kugirango mu kwa 4 kw’uyu mwaka mu Rwanda hazatere
inzara. N’ubundi irahari, ariko mu kwa 4 ni bwo izarusaho kuzahaza Abanyarwanda, ndetse benshi muri bo bapfe. Ubusanzwe mu Rwanda ukwezi kwa 3 n’ukwa 4 yitwa igihe cya “gashogoro”,
kubera ko abahinzi benshi batungwa n’umushogoro basoromye ku bishyimbo bikiri bito mu gihe bategereje ko byera. Ubu rero henshi bategetswe guhinga ibindi bihingwa bitari ibishyimbo, kandi nta
wasoroma umushogoro ku bigori, ku nanasi cyangwa ku bisheke.
Indi mpamvu inzara izarimbura imbaga ni uko ibihingwa abaturage bategetswe guhinga bazajya babigurisha ku giciro kiri hasi, amafaranga avuyemo ntatume babasha kugura ibiribwa bakeneye. Amafaranga umuturage azahabwa nko ku biro 10 by’ibigori ntazaba abasha no kugura inusu y’ikiro cy’ibishyimbo cyangwa cy’umuceri. Abazunguka ni babandi babategetse kubihinga, akaba ari nabo bazabigura ku giciro bishakiye, bakajya kubitunganya mu nganda zabo, kubiha amatungo yabo cyangwa kubigurisha mu mahanga. Kubera ko bazaba bungutse cyane, bazagaruka gukukumba n’utwo umuturage yari asigaranye, bamutegeke kongera kubahingira kugera avuyemo umwuka kubera umudari.
Ni uko byagenze igihe cya Ruzagayura (1943-1944). Ibihugu by’i Burayi byari mu ntambara ya 2 y’isi. Byari bikeneye ibiribwa byinshi byo gutunga abasirikari babyo bari ku rugamba. Babikuraga aho bashoboye hose, batibagiwe no mu bihugu byari bigikolonijwe. Abategetsi b’ibanze bo mu Rwanda bafatanije n’abacuruzi b’ibisambo biraye mu baturage. Bababwiraga ko bagomba gutanga umusanzu w’ingabo (effort de guerre), bakabambura imyaka n’amatungo cyane cyane inka, bakabaha udufaranga duke cyane ; ariko bo babigeza muri Congo, Leta mbiligi ikabaha amafaranga menshi cyane, bakagaruka mu Rwanda gusakuma n’utwari dusigaye.
Igihe umwami Mutara wa 3 Rudahigwa ashyingirwa n’umugore we wa 2, Rosaliya Gicanda le 18/01/1943, igihe we na nyina Kankazi babatizwa le 17/10/1943, abaturage bariho bicwa n’inzara. Abategetsi bo hejuru ntabwo bari babizi. Abo hasi bari barabibahishe, ahubwo bagahora bababwira ngo mu cyaro ni amahoro. Hapfuye abantu barenze ibihumbi 100, abandi benshi bahungira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nk’uko n’ubu abaturage bo muri za Kivuyebatangiye guhungira muri Uganda.
Abapadiri 3, Bisengimana Misheli, Bushishi Galikani n’umumisiyoneri witwaga Mutsaerts wari i Kansi ni bo bakomye akamo bati “abantu barashize”, bafata ikaramu n’urupapuro bandikira Musenyeri Kalasi (Classe), babimenyesha na guverineri w’umubiligi Yungerisi (Jungers); ariko abayobozi bo hasi bari babahitanye, habura gato! Na ba Gitifu b’ubu rero basanzwe bafite imishahara ihanitse, bakaba baherutse no guhabwa imodoka nziza kandi zikomeye si bo bazajya kwikura amata mu kanwa ngo baravugira abaturage. Ahubwo kubera icyunamo cya buri mwaka gitangira mu kwa 4 kikarangira mu kwa 7, umuturage uzavuga ko inzara yateye bazamurega guhakana jenoside, kuyipfobya no guhungabanya umutekano, bamutegeke guceceka (kuziba).
Kanda hano link ujye kuri ya http://www.leprophete.fr kugirango urangize iyi nkuru.
Derniers Commentaires