Présentation

  • : Le blog de INGOBOKA
  • : TURUBAKA U RWANDA RW'EJO TURWANYA TWIVUYE INYUMA ABARUSENYA ABACANSHURO NA BAGASHAKABUHAKE BARAMENYE, NIBASHAKA BARYE BARI MENGE KUKO KUVU UBU KUGEZA UBUTAGERA IHEREZO TUGIYE KUBANYA INKUNDURA
  • Partager ce blog
  • Retour à la page d'accueil

Recherche

Recommander

Lundi 16 janvier 2012 1 16 /01 /Jan /2012 15:29

Mlr.jpg M.L.R. nkishyaka ritavuga rumwe na reta  iyobowe na FPR inkotanyi, kimwe ndandi mashyaka atavuga rumwe niyi reta ya Kigali, ry’ishimiye intambwe ya mbere yakozwe nubucamanza bw’ubafransa, mu gushaka kumenya neza abahanuye iriya ndege ya nyakwigendera Habyalimana Juvenal ndetse na mugenzi we Ntaryamira Cyprien wari umuyobozi wigihugu cy’uburundi.

Havugwako hari ahantu hatandatu hashobora kuba haravuye kiriya gisasu cyahanuye iriya ndede, ariko ntamuntu numwe utungwa agatoki nuriya mucamanza. Twibukeko ririya raswa ari ryo ryabaye  intandaro y’ubwicanyi bw’ibasiye inzira karengane nyinshi z’abanyarwanda.

Dutangazwa  nukuntu leta ya kigali, yishimiye ibyasohotse kuri iyi rapport, bahereye ku hantu hamwe gusa  (camp Kanombe, yari mu maboko yingabo z’urwanda FAR) kandi havugwa ahantu hatandatu hatandukanye. Aha byatera abantu kwibaza niba nta gihishe inyuma yiyi campagne médiatique.

Duhereye ku buhamya bwatanzwe nabantu batandukanye bushinja FPR na Paul Kagame kuba inyuma yiraswa ry’iriya ndege, turizera tudashidikanya ko ukuri kuri munzira kwigaragaza, kandi ko ubucamanza buzakora akazi kabwo.

 

Gusa turahamagarira abanyarwanda bose, aho bava bakagera,abahutu, abatutsi ndetse nabatwa, kwamagana umuntu uwariwe wese, washaka kutwumvisha ibinyoma bye ko ariko kuri. Ukuri nyako, gusabana imbabazi no kwiyunga nibyo bizatuma, abanyarwanda tugira amahoro arambye, ari nayo nkingi y’amajyambere.

 

Turamagana kandi  ko amarorerwa yakorewe abanyarwanda akomeza gukoreshwa mu nyungu za politique. Abanyarwanda twarababaye, twapfushije abacu twakundaga ; ababyeyi, abavandimwe ninshuti, icyo twifuza nukumenya arinde watumye abanyarwanda bagera hariya, nicyatumye bahagera.

 

Duharanire ukuri kuko niko kuzatuma tugera  ku bwiyunge nyabwo.

 

Ubuyobozi bw’ishyaka

              M.L.R.

Mouvement de Libération du Rwanda

mlrrwanda@yahoo.fr

www.mlrrwanda.unblog.fr

Par INGOBOKA
Ecrire un commentaire - Voir les 0 commentaires
Retour à l'accueil
Créer un blog gratuit sur over-blog.com - Contact - C.G.U. - Rémunération en droits d'auteur - Signaler un abus - Articles les plus commentés