Partager l'article ! AKARENGANE GAKABIJE: Muri Kigali Abaturage bakomeje gusenyerwa amazu.: Aho iyi nkuru ikomoka : www.leprophete.fr   ...
Aho iyi nkuru ikomoka : www.leprophete.fr
Abanyarwanda bamaze kurambirwa amabwiriza ahora ahindagurika bahabwa n’iyi
ngoma. Buri munsi inkuru abaturage duhabwa ni iyo kudusenyera, kutwicisha inzara no kutubuza umutekano. Nta munyarwanda n’umwe ukigira umutima mu gitereko. Muri izo nkuru z’incamugongo hari iyi
yahawe twe abaturage baturiye umuhanda Kicukiro-Nyamata-Nemba. Abo baturage nibo batahiwe gusenyerwa. Birababaje kubona abategetsi b’ubu aho kwita ku baturage, bashishikajwe no kubahoza mu
kangaratete. Noneho tugeze n’aho gutegekwa kwisenyera amazu yari ayacu koko ?
IBYAGO NI UGUTEGEKWA KWISENYERA INZU WUBATSE WIYUSHYE AKUYA !
Mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2011, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro ariwe Polo Jules Ndamage yandikiye abaturage bose baturiye umuhanda Kicukiro-Nyamata-Nemba, abasaba kwitegura gusenya inzu bari bafite, bakubaka inzu z’ubucuruzi z’amagorofa atari mu nsi y’atanu.
Kubatumva neza aho hantu, ni ukuvuga guhera Kicukiro Sonatube, ukazamuka ugana Kicukiro Centre, ugakomeza i Gahanga, ugaca i Bugesera ugasoreza ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi. Abaturage baturiye uwo muhanda bose, bategetswe kubaka amazu y’ubucuruzi.
Si ibyo gusa ariko : ayo mazu agomba kuba atari mu nsi y’amagorofa atanu. Turasabwa kandi kuba twatanze igishushanyo-mbonera cy’izo nyubako bitarenze igihe cy’amezi atandatu. Bitaba ibyo, mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka (2012) ibibanza byacu bigahabwa abandi bashoboye gushyira mu bikorwa iryo tegeko. Tukimara kubona ayo mabaruwa ibihaha byarakutse. Dore ko abantu bose bubatse aho hantu, bari bahawe uburenganzira na leta y’u Rwanda yariho icyo gihe. Ayo mazu Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro ategeka gusenyesha yari yubatswe hakurikijwe igishushanyo mbonera abaturage bene yo batanze, kandi bikurikije amategeko. Abo baturage bari bahawe kandi na titre de propriété z’izo nyubako bafite kugeza ubu. Mboneyeho akanya ko kwibutsa ko titre de propriété ifite agaciro kamara imyaka ijana.
Muri rusange, amenshi muri ayo mazu ahari, yari amazu yo guturwamo kandi atubatse mu kajagari, ariyo bakunze kwita “maisons cadastrées”. Mu by’ukuri ayo mazu afite n’ibyangombwa byujuje amategeko. Abaturage dutegetswe gusenya ayo mazu imyaka ijana twahawe itarashira. Turi kwibaza niba leta iri gutegeka gusenya ayo mazu itari kwirengagiza nkana itegeko rigenga titre de propriété.
Mu bigaragara, leta izi neza icyo iriho ikora. Ahubwo abaturage nibo barangaye cyangwa bajijwe. Muti ese kuki ? Muri iki gihe, leta ya Kagame iri gusaba abaturage gusubiza ububasha bwo gutunga ikiri icyabo, ari cyo bita titre de propriété. Izotitre de propriété ziri gusimbuzwa icyemezo cy’ubutaka (acte de notoriété). Ubusanzwe, ubutaka ni ubwa leta iyo nta gikorwa kiburiho. Iyo hagezemo igikorwa, (inzu, uruganda...) uwagishyizemo binyuze mu mategeko, niwe uba nyiri aho hantu. Ubwo bubasha ni bwo bwitwa titre de propriété. Gusimbuza iyo titre de propriété icyemezo cy’ubutaka, bivuga ko igihe cyose leta izashakira, izisubiza ikiri icyayo, yaba inzu cyangwa ikindi gikorwa kirimo. Ni nayo mpamvu nyine abaturage bazajya basorera ubwo butaka. Muri make bizaba ari nko gukodesha isambu y’umuntu. Iyo nyir’isambu aje, wowe ukodesha uvamo. Ngaho rero banyarwanda aho tugeze. Leta y’ubu irashaka ko twemera gukodesherezwa ibyahoze ari ibyacu. Ibi byakorwaga na leta y’Uburusiya mu gihe cya Communisme. Aho u Rwanda ntirwaba ruyoborwa n’Abakomuniste ku buryo butazwi ?
Biteye agahinda kubona uko umwaka utashye, hari agace k’umugi wa Kigali gasenywa ngo hagamijwe kubakwa amazu ajyanye n’igihe. Abasenyerwa bahabwa udufaranga tw’intica ntikize, iyo batabatumuyemo bagenda bimyiza imoso. Ubona iyaba nibura aho bakuwe hubakwaga ! Ujya kubona ukabona aho abimuwe bari batuye hahinduwe amatongo gusa. Urugero rugararira bose ni aho twitaga mu Kiyovu cy’abakene. Ubu se hashize imyaka ingahe bahasenye, ari nta muntu wari wagira icyo ahubaka ? Ubu leta ya Kagame kugira ngo ijijishe yirirwa icishamo amamashini, igamije kwereka abazungu ko hafitiwe imishinga, naho ya he yo kajya ! Ubu dufite agahinda kenshi cyane ku buryo bamwe tutagisinzira. Igihugu cyose bakigize amatongo pe ! Ngo n’amazu ari mu mugi wa Kigali rwagati ni yo atahiwe (Cartier commercial na Mateus). Ni akumiro mwo kanyagwa mwe ! Ubu koko iyi leta ibyo iri gukora ibanza kubitekerezaho ? Ngo ni ugukurikiza igishushanyo-mbonera cy’umugi da !
Kanda hano link niba ushaka kurangiza iyi nkuru
Derniers Commentaires